Inkuru z’urukundo

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu apfa igihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina

1952 views 0

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bikorwa bikorwa na benshi cyane cyane abashakanye gusa hari ubwo abagikora bashobora kukigwamo bitewe n’impamvu zitandukanye tugiye kubagezaho.


Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu apfa igihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina

. Ibi bishobora gutuma upfa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
. Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu abura ubuzima igihe cyo gutera akabariro


Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu apfa ari gukora imibonano mpuzabitsina :

1. Guca inyuma uwo mwashakanye:

Ntabwo bihita byumvika vuba mu matwi yawe gusa iki ni kimwe mu by’ibanze bituma abantu benshi bapfa kuko usanga ahanini umuntu waciye inyuma umukunzi nta mahoro aba afite kuko aba azi ko ibyo ari gukora byamuviramo igisebo aramutse afashwe, ni nayo mpamvu usanga akorana igihunga ku buryo icyamukanga cyose nta kabuza umutima uhita uhagarara bikaba byanamuviramo urupfu.

2. Gusahuranwa mu gikorwa:

Ibi nabyo bijya gusa nibyo twavuze haruguru aho umuntu usanga akora imibonano nkaho ari mu masiganwa nyamara abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bemeza ko igikorwa kimibonano mpuzabitsina gisaba gutuza. Ibi nabyo rero biri mu byaba ari bimwe mu mpamvu y’izo mpfu zitunguranye ziba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyane cyane ku bantu basanzwe barwaye umutima

3. Kugura indaya:

Benshi bakora ikosa ryo kugura indaya bakabifata nko kwirwanaho kugirango bashimishe umubiri nyama ntibatekerezako baba bari kwishyira mu mazi abira akenshi wumva abantu bapfuye bazira kujya mu ndaya kuko iyo ubuze ubwishyu cyangwa mukaba mwagirana amakimbirane atewe no kudahuza ku kintu runaka ugasanga uhasize ubuzima ku buryo utatekerezaga.

4. Kurya imiti:

Abantu benshi usanga banywa imiti ibafasha kugira ubushake cyane ariko iyi miti ntabwo ari myiza na gake kuko ikora ku bwonko cyane, ushobora kuyinywa ukarenza urugero cyangwa uwo mugiye gukorana imibonano ntaguhaze ku rugero wifuza, aha naho ushobora guhita upfa.

5. Inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge:

Ibi bijya gusa no gufata imiti, iyo wanyoye itabi cyangwa se ukanywa inzoga nyinshi burya ntabwo ari byiza gukora imibonano, igihe cyose wumva mu mubiri utabasha kwikontorola kirazira kuba wakwishora muri iki gikorwa.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images