Utuntu n’utundi

Yarashe umugore we aramwica nyuma yo kumufata amuca inyuma

8208 views 0

Mu gihugu cya Colombia umugabo w’imyaka 42 ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufata umugore we asambana n’umundi mugabo ahita amurasana n’uwo basambanaga ndetse bombi bahita bitaba Imana.


Yarashe umugore we aramwica nyuma yo kumufata amuca inyuma

.Yarashe umugore we arapfa amuziza kumuca inyuma
.Yagiye gusambanya umugore w’abandi ahasiga ubuzima
.Abana batatu bagizwe imfumbyi n’ubusambanyi bwa nyina


Umugabo witwa Juan Carlos Garcia w’imyaka 42 yatawe muri yombi nyuma yo kurasa kandi akica umugore we Sandra Castellanos w’imyaka 39 amaze kumugwa gitumo arimo gusambana n’undi mugabo witwa Noe Gomez w’imyaka 35.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse ngo uyu mugabo Juan yari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano akaba yagakoraga mu ijoro.

Uyu mugabo ariko ngo akaba yari asanzwe afite amakuru y’uko umugore we amuca inyuma ni uko umunsi wo ku itariki ya 4 Kanama ahagana 9:00 nibwo yasubiye mu rugo asanga umugore we n’undi mugabo bari mu buriri byacitse.

Baguwe gitumo basambana barasirwa rimwe bahita bapfa

Nawe ngo ntiyatindinganyije yahise afata imbunda arabarasa bahita bapfa ako kanya. Nyuma yo gukora ariya mahano Juan yishyikirije polisi ndetse atangaza ko aticuza ibyo yakoze.

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images