Mbigenze nte?

Yambeshye ko tuzabana muha ubusugi bwanjye amaze kuntera inda aranyanga. Mbigenze nte koko?

2555 views 0

Umukunzi w’urubuga iwaculove.com yaratwandikiye atugezaho ikibazo kimukomereye yifuza ko abasomyi barwo bamufasha bakamugira inama kuko we byamaze kumurenga.


Yambeshye ko tuzabana muha ubusugi bwanjye amaze kuntera inda aranyanga. Mbigenze nte koko?

. Yanteye inda aranyigarika
. Namuhaye ubusugi bwanjye none aranyandagaje


Uyu mukobwa ufite ikibazo kitamworoheye yakitugejejeho muri aya magambo:

Muraho basomyi beza b’urubuga iwaculove.com. Maze iminsi nkurikirana uburyo mugira inama ababagejejeho ibibazo bafite maze mbona ni byiza kandi inama zanyu rwose zirubaka. Akaba ari yo mpamvu nanjye mbagannye ngo mungire inama kuko ndaremerewe cyane ndetse maze kwiyanga ku buryo ntazi icyo nakora.

Ntabatindiye rero ikibazo cyanjye giteye gitya: Ndi umukobwa mfite imyaka 25 nkaba nari maze imyaka 4 nkundana n’umusore rwose mukunda cyane kandi nawe nkabona anyereka ko ankunda. Dutangira gukundana nari naramubwiye ko tutazakora imibonano mbere y’uko tubana maze nawe arabyemera. Gusa uko iminsi yagiye ihita twagiye twiyumvanamo cyane kandi tugahura kenshi. Nagiye mwizera cyane kubera uko namubonaga n’uko yanyitwaragaho ndetse ageraho ambwira ko tuzabana maze numva ndamukunze kurushaho. Kubera ukuntu rero nari maze kumukunda no kumwizera ndetse no kuba yari yaramaze kunyizeza ko niyo byagenda gute tuzabana, twageze aho tuza kwisanga twaryamanye.
Mu by’ukuri sinigeze mbihangayikira cyane kubera ko namukundaga cyane ndetse numvaga urukundo rwacu rugiye gukomera kurushaho.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo yanteye inda maze nkibimenya mpita mbimubwira numva ari bwishime wenda tukaba twanapanga uko twakora ubukwe gusa ibyo nabonye kugeza n’ubu sindabyiyumvisha. Yambwiye nabi arantuka mbanza kugirango ndarota gusa naje gusanga ntarota. Yambwiye ko atari we utera inda wenyine, ko nta cyamwemeza ko ari iye, ko nagiye kwishinza ku bahungu none nkaba nshaka kuyimwegekaho n’andi magambo mabi cyane numva umutwe ugiye gusaduka neza neza. Yahise anyirukana ndetse ambwira ko ntagomba kongera kumuvugisha. Kuva icyo gihe ndamuhamagara ntayifate, mwandikira sms ntansubize, n’iyo duhuye ntansuhuza rwose ubu agahinda mfite kazwi n’Imana gusa.

Ubu inda ifite amezi 2 nibaza uko nzabibwira iwacu bikanyobera n’ukuntu bajyaga bambuza gukururukana na we sinumve, ntaho mfite najya nibura ngo mbave mu maso kuko nta bushobozi mfite bwo kwitunga. Natekereje ibyo kuyikuramo numva binteye ubwoba ikindi sinzi aho nayikuriramo. Ubu se nziyahure? Nzabigenze nte koko? Ndabinginze nimungire inama y’icyo nakora.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    Yoo pole sana ihangane usabe imbabazi aba byeyi

  2. Author

    Aho Mwabikora Ntiwaryohewe? Nimba Wararyohew Shetani Yaguhonoje Gutwenga Akanya Isase, Impembo Yiwe Urayizi Yama Ari Yayindi Ntayindi Atari UKWICUZA

  3. Author

    umva nshuti, ihangane ugende upfukame imbere y’ababyeyi wemere amakosa ,ubasabe imbabazi, hanyuma utuze wiyakire utangire utekereze ku mwana wawe umukunde mbese witurize , ashobora kuzagaruka abona umwana we cg se natagaruka ukitonda ukarera umwana wawe uzabona undi musore. humura rwose ibyakubayeho si wowe wa mbere bibayeho ugomba kubyakira. umuti kuwunywa urasharira ariko umuntu aremera akawunywa kuko aba arwaye nawe rero genda ububwire ababyeyi kandi bazabyumva kuko uzaba ugize ubutwari bwo kubivuga mbere bakitegura umwuzukuru.

  4. Author

    Andika igitekerezo cyawe hano Ntamvura idahita,imisi ntabwo ihagarara, ivyo bizahera.

  5. Author

    ahubwo egera ababyeyi bawe hakiri kare pe ubasobanurire neza yego bazagutuka ariko bazabyakira pe ! naho ubundi nibabyivumburira bizakubana ibibazo kurushaho oe

  6. Author

    Nshuti yanjye ihangane ku isi ntibyoroshye gusa inama nakugira igera Imana usenge cyane izagufasha.

  7. Author

    wowe gerageza ubiganirize ababyeyi bawe nibemera uzamubyare umurerere iwanyu nyuma uzabona uzaguhoza amarira

  8. Author

    inama nakugira nukwishira mumutuzo unazirikaneko nyuma yakababaro haribyishimo wasanga uwo mwana arumugisha ariwe byishimo byae byejo hazaza rero mureke wimukuramo icyo uwakanze yifuzaga kugeraho nukukubona uhangayitse woe wihangayika utuze wiyakire nikimwe mubitego uzaba utsinze nukwiyakira call0783555671

  9. Author

    muvandi uwo musore nimuhura uzamubwireko uri bumurege maze wumve uko aribukubwire nawe uzabone aho uzahera.

  10. Author

    mpamagara 0784460324

0 | 10

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images