Utuntu n’utundi

Wari uzi ko umugore ashobora kubyarira rimwe abana bafite ba se batandukanye abazwi nk’impanga? Bigenda gute? Sobanukirwa

2369 views 0

Benshi bibaza uko biba byagenze ngo umugore abe yabyara impanga, cyangwa se niba bishobora kubaho ko umugore ashobora kubyara rimwe akabyara abana 2 cyangwa benshi badahuje se. Iwaculove irabamara amatsiko.


Wari uzi ko umugore ashobora kubyarira rimwe abana bafite ba se batandukanye abazwi nk'impanga? Bigenda gute? Sobanukirwa

. Bigenda gute ngo umugore abyare impanga?
. Umugore ashobora kubyara impanga zidahuje ba se


Mbere yo kwinjira mu buryo impanga zivuka reka tubanze dusobanukirwe impanga icyo ari cyo.

Ubusanzwe bavuga ko umugore yabyaye impanga mu gihe yatwise yajya kubyara akabyara abana barenze umwe. Aba bana bavuka mu minota cyangwa mu masaha akurikiranye.

Ese umuntu abyara impanga byagenze gute?

Kugirango umubyeyi abyare impanga bishobora guca mu nzira 2.

  • Impanga zisa(Vrai jumeaux): Izi mpanga zivuka mu gihe urusoro rumwe mu gihe rugitangira gukura rwigabanyijemo 2 cyangwa kenshi maze buri gice kikabyara umwana. Bene izi mpanga uzibwirwa n’uko ziba zisa nk’intobo mbese kuzitandukanya biba bigoye aho umwe ashobora gusohoka mwari kumwe undi akinjira ukagirango ni wa wundi ugarutse. Ikindi ni uko izi mpanga buri gihe ziba zifite igitsina kimwe: Bose ari abahungu cyangwa bose ari abakobwa.
  • Impanga zidasa(Faux jumeaux): Izi zo zivuka mu gihe intanga 2 z’umugore zarekuriwe rimwe cyangwa se zikurikiranye maze zose zigahura n’intanga ngabo buri yose ukwayo maze zikabyara abana. Aba bana akenshi usanga badasa n’ubwo aba ari impanga aho umwe ashobora kuba inzobe undi igikara, cyangwa se umwe akaba umuhungu undi akaba umukobwa.

Birashoboka ko umugore ashobora kubyarira icyarimwe abana b’abagabo batandukanye

Ibi bishoboka gusa mu gihe umugore abyaye impanga zidasa. Uko bigenda ni mu gihe umugore ashobora kuba yabonanye n’abagabo barenze umwe mu gihe cy’uburumbuke. Aha mu gihe udusabo twe twarekura intanga 2 icyarimwe cyangwa se mu kwezi kumwe kandi akaba yabonanye n’abagabo barenze umwe, birashoboka ko intanga ye imwe ishobora guhura n’iyu umugabo umwe, indi nayo igahura n’iyundi mugabo dore ko zose ziba zitegereje ko intanga ngore isohoka.

Gusa abashakashatsi bavuga ko n’ubwo ibi bishoboka atari kenshi bibaho ko ahubwo intanga z’umugabo umwe ari zo ziba zifite amahirwe menshi yo kuba zahura n’intanga ngore.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    Nipfuza kuronka amakuru kuri iyi email

  2. Author

    Ivyo Mwadushikirije nivyiza. ko ubushakashatsi bwakoze bavuga ko mugihe co gutera akabari,umugabo asuka intanga mugisabo c’umugore,hama izo ntanga zikagenda zihuta ,hama urushits ubwambera rugaca gwugarana izindi.Nigute Umugabo Baryamanye ubwakabiri yo mutera inda kandi intanga z umugabo baryamanye ubwambere ariyo zikiri? iz ’umugabo wakabiri zoba zirusha ubushobozi iz’uwambere?

    1. Author

      Uretse no kuba zazirusha imbaraga, birashoboka ko intanga ngore ishobora gusoho hashize umwanya uhagije kugirirango intanga z’umugabo wa kabiri zigere aho zitegerereza intanga ngore. Muri iki gihe rero mu gihe iy’umugore isohotse ishobora kwakirwa n’iy’umugabo wa mbere cyangwa uwa kabiri

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images