Amakuru y’imyidagaduro

Uwase Belinda umwe mu bahataniye Miss Rwanda 2017 yibarutse impanga nyuma y’amezi 4 arushinze - AMAFOTO

617 views 0

Miss Umutoni Uwase Belinda wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yibarutse abana b’impanga b’abahungu nyuma y’amezi arenga 4 akoze ubukwe n’umukunzi we Theo Gakire.


Uwase Belinda umwe mu bahataniye Miss Rwanda 2017 yibarutse impanga nyuma y'amezi 4 arushinze - AMAFOTO

. Miss Uwase Belinda yibarutse imfura
. Miss Uwase Belinda yibarutse abana b’impanga z’abahungu


Tariki ya 1 Ukwakira 2017 nibwo Theo Gakire yatanze inkwano mu muryango wa Uwase Belinda, Tariki ya 7 Ukwakira 2017 bakora ubukwe nyirizina bwabereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu bwitabirwa n’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2017 barimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.

Kuri ubu, Umutoni Uwase Belinda yamaze kwibaruka nkuko amakuru aturuka mu nshuti ze abihamya.

Ngo Belinda yibarutse abana babiri b’impanga z’abahungu, akaba yabyariye mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya wo kuwa kabiri Tariki ya 23 Mutarama 2018.


Miss Uwase Belinda yibarutse abana b’impanga, uwo mwana ateruye nuw’inshuti ye

Belinda ari mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cyabahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017


Abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda bari bitabiriye ubu bukwe

SRC: Touchrwanda


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images