Utuntu n’utundi

Umusore n’umukobwa w’inshuti ye baguwe gitumo babaga ingurube 2, nyuma yo kuziba umuturanyi

1291 views 0

Umusore w’imyaka 33 n’umukunzi we ufite 27 bo mu Murenge wa Nyagatare bafatiwe mu cyuho babaga ingurube ebyiri bari bamaze kwiba umuturage wo muri ako gace.


Umusore n'umukobwa w'inshuti ye baguwe gitumo babaga ingurube 2, nyuma yo kuziba umuturanyi

. Umusore n’umukunzi we bafashwe barimo kubaga ingurube z’inyibano


Uyu musore n’umukobwa bivugwa ko basanzwe bakundana bacuruzanya inyama mu Kagari ka Rwimiyaga bafashwe bamaze kubaga ingurube z’uwitwa Bwanarege Patrick, ku manywa yo ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Dusabe Jean Bosco, yatangaje ko aba bantu uko ari babiri bafashwe na Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri aka gace.

Yagize ati “ Nibyo barafunzwe bazira ingurube ebyiri bibye bazikuye mu kiraro cy’uwitwa Bwanarege bakajya kuzibagira mu bihuru, kandi barabyemera ko aribo bazibye.”
Akomeza avuga ko kugira ngo bafatwe aba baturage batanze amakuru y’ahantu babonye hari kugurishwa inyama z’ingurube.

Yongeyeho ko nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka umunani n’icumi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 305 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Nyuma yo gufatwa aba bombi bagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi yo ku Murenge wa Nyagatare.

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    aaaah nyne babafunge

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images