Amakuru y’imyidagaduro

Umubyeyi wa Anitha Pendo, yagaragaje ibyishimo yiteguye kwakirana umwuzukuru we-AMAFOTO

2140 views 0

Anita Pendo wamamaye nk’umushyushyarugamaba, Dj akaba n’umunyamakuru wa RBA yagenderewe n’umubyeyi we [Mama we] amuzaniye impano zitandukanye azifashisha mu gihe azaba yibarutse umwana atwite, bamwe mu bafana be bakaba bakomeje no kwemeza ko azibaruka impanga.


Umubyeyi wa Anitha Pendo, yagaragaje ibyishimo yiteguye kwakirana umwuzukuru we-AMAFOTO

. Umubyeyi wa Anita yamukoreshereje ibirori byo kwitegura imfura, ahishurirwa ko azabyara impanga


Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ryakeye ryo kuri uyu wa 11 Kanama 2017 aho Nyina umubyara yaherekejwe n’abandi babyeyi ndetse na bamwe mu bakobwa b’inshuti za Anitha Pendo bamusanga aho atuye.

Anitha yashyize hanze amafoto menshi ku rukuta rwa instagram agaragaza ibyishimo yatewe n’impanuro yahawe n’umubyeyi we. Yashimye kandi byimazeyo abakobwa n’abandi babyeyi bamugendereye muri rusange.

Yanditse ati “Umwite Mama umbyara, uw’agaciro kanini kuri njye, uvuze buri kimwe mubyeyi mwiza, ni wowe buzima bwanjye.”


Mama wa Anitha Pendo yaje kumusura agaragiwe n’abandi bamama

Anita akundana byeruye na Nizeyimana Ndanda umunyezamu wa As Kigali, aba bombi basanzwe babana mu inzu imwe ku Gisozi mu karere ka Gasabo.
Mu minshi ishize nabwo Anita yakorewe ibirori bya ’Baby Shower’, byahuje inshuti zo mu bwana bwe kugeza kubo bamenyanye akuze.

Ni ibirori byahurije hamwe abanyamakuru, igisonga cya Nyampinga 2017 ndetse na bamwe mu bahanzi. Amafoto agaragara ku rukuta rwa instagram, anita akoresha hagaragaramo umuraperi Young Grace n’umunyamakuru Tidjara Kabendera wa RBA ndetse na Miss Isimbi Fanique


Anita aherutse gushyira hanze ifoto yatumye abantu batari bake bayibazaho abenshi bakeka ko ashobora kuba yegereje igihe cyo kubyara. Bimwe mu byatangaje abantu ni ibyo umwe mu bafana ba Anita Pendo yavuze agendeye ku ngano y’inda ya Anita Pendo aho yavuze ko ashobora kuzabyara impanga.

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    Anita turakwemera

  2. Author

    Nishimiye amakuru yanyu

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images