Amakuru y’imyidagaduro

Nyuma yo gukora ubukwe Umutare Gaby n’umukunzi we bimukiye muri Australia

4037 views 0

Hari tariki ya 16 Nyakanga 2017 ubwo umuhanzi Umutare Gaby yambikaga impeta y’urudashira Nzere Joyce. Nyuma yo kurushinga aba bombi bakaba bahise berekeza muri Australia bakaba ariho bagiye kuba.


Nyuma yo gukora ubukwe Umutare Gaby n'umukunzi we bimukiye muri Australia

.Umutare Gaby n’umukunzi we bavuye mu Rwanda
.Umutare Gaby n’umukunzi we nyuma y’ubukwe bavuye mu Rwanda


Mbere y’uko Umutare Gaby n’umukunzi we bashyingiranwa bakunze kuvugwaho kuba baba barateganyaga kuba bahita bimuka bakava mu Rwanda bakajya gutura mu mahanga.

Aba bombi iyi babaga babajijwe ibijyanye no kuba barateganyaga kuzimuka mu Rwanda nyuma ya marriage bakunze kubihakanira kure ariko kuri ubu inkuru yabaye impamo.

Umutare Gaby n’umugore we ubu batuye muri Leta ya New South Wales iherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Australia mu Mujyi wa Goulburn. Aho akaba ariho Joyce yabaga mbere y’uko aza gukora ubukwe na Gaby Umutare.

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images