Utuntu n’utundi

Nyuma y’intambara ikaze y’amagambo, Amerika irashaka gukemura ibibazo byayo na Koreya ya Ruguru

1157 views 0

Mu gihe Koreya ya Ruguru yari ikomeje kugerageza ibisasu byayo bya kirimbuzi, igikorwa cyashenguraga amahanga by’umwihariko Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu izi Leta zemeye ko ikibazo cyakemukira mu biganiro


Nyuma y'intambara ikaze y'amagambo, Amerika irashaka gukemura ibibazo byayo na Koreya ya Ruguru

. Amerika iremera ibiganiro ngo Koreya ya Ruguru ituze, yo yaryumyeho


Nyuma y’intambara y’amagambo Koreya ya Ruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika bagiye baterana, Koreya ivuga ko itakangwa n’agasuzuguro ndetse n’igitutu cya Amerika, Amerika nayo ikavuga ko izagenera Koreya ya Ruguru umuriro uzakurikirwa n’ishavu, Min James Mattis avuga ko ibyo byose byirengagijwe ikigamijwe ari ibiganiro.

Mk’uko Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, James Mattis, yabitangaje, ngo Amerika yiteguye gushaka umuti w’ikibazo biciye mu biganiro.

Nk’uko BBC yabitangaje, ku wa 10 Kanama 2017, Koreya ya Ruguru yari yatangaje ko ishaka kurasa ibisasu 4 muri Giam. Mu nyamja ya Pasifika, agace ka Leta zunze ubumwe za Amerika. Yatangaje ibi nyuma yo kugerageza misile 2 zikomeye zari zateye impagarara amahanga by’umwihariko Amerika, Koreya y’Epfo,…

Mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaza ko ziteguye kwicara ku ntebe zikagirana ibiganiro, Koreya ya Ruguru yo nta cyo yari yatangaza ngo yemere ibiganiro cyangwa ngo ikomeze gushoza intambara.

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images