Waruziko

Ntibisanzwe: Umupasitoro yatawe muri yombi nyuma yo kunywa inzoga no gusomera umugore utari uwe mu ruhame

487 views 0

Polisi yo muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri wiyita umuhanuzi nyuma y’amashusho yasakaye yerekana uwo mupasiteri arimo kunywera inzoga mu ruhame no kuhasomera umugore utari uwe maze akigisha ko ibyo byombi atari icyaha.


Ntibisanzwe: Umupasitoro yatawe muri yombi nyuma yo kunywa inzoga no gusomera umugore utari uwe mu ruhame

. Pasitoro yatunguye abatari bake anywa inzoga ndetse agasoma umugore utari we
. Nyuma yo kwiyita umuhanuzi yigishishe ko kunywa inzoga no gusoma umugore uwo ari we wese nta cyaha kirimo


Komanda wa polisi mu mugi wa Dodoma, yatangaje ko ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko pasiteri Onesmo Machibya w’ imyaka 44 y’ amavuko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Amashusho yafashwe kandi yerekana uyu mupasiteri uvuga ko bibiliya yemera gusambana no gusomana abyinana n’ umukozi aho avuga ko kusambana n’ umukozi nta kibazo kirimo.

Polisi ishinja uyu mu pasiteri bahimba Nabii Tito kujya ahantu hateraniye abantu benshi nko mu tubari akigisha ibihabanye n’ umuco n’ amahame ya Tanzania.

Si Pasiteri Nabii Tito wenyine wigishije ko kunywa inzoga atari icyaha kuko no muri Afurika y’ Epfo mu mugi wa Johanesburg hari idini ribatiza abayoboke rikoresheje inzoga rikavuga ko inzoga yirukana amadayinoni. Iri dini rifite abayoboke bagera kuri 500 biganjemo abasinzi.

SRC: Umuryango


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images