Utuntu n’utundi

Musenyeri Dr Mbanda ugiye kuyobora Angilikani muri iki gihe yigeze gusabiriza ibiryo anacuruza itabi n’ikigage - AMWE MU MATEKA YE

73 views 0

Musenyeri Dr Mbanda Laurent watorewe kuyobora Angilikani yanyuze mu buzima bugoye harimo gusabiriza ibiryo no gucuruza itabi n’ikigage.


Musenyeri Dr Mbanda ugiye kuyobora Angilikani muri iki gihe yigeze gusabiriza ibiryo anacuruza itabi n'ikigage - AMWE MU MATEKA YE

. Amwe mu mateka ya Musenyeri Mbanda


Musenyeri Dr Mbanda Laurent ni we uzasimbura Musenyeri Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 7 amaze ari ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda. Tariki 11/11/2011 ni bwo Dr Laurent Mbanda yagizwe Musenyeri.

Biteganyijwe ko tariki 10/6/2018 ari bwo Musenyeri Dr Laurent Mbanda azatangira imirimo ye nka ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda.

Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda, ni umushumba wayoboye Diocese ya Shyira kuri ubu iyoborwa na Musenyeri Samuel Mugisha Mugiraneza watorewe gusimbura Musenyeri Laurent Mbanda mu matora yabaye tariki 15 Nzeli 2016. Musenyeri Dr Laurent Mbanda w’imyaka 63 y’amavuko yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda (EAR) mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru dore ko yari kuzatangira ikiruhuko tariki 5/8/2018.

mUSuyu akaba yarabaye Umushumba wa EAR Diocese ya Shyira mu gihe cy’imyaka itandatu. Musenyeri Laurent Mbanda ni umugabo w’umugore umwe bakaba bafitanye abana batatu, umwe muri bo yitwa Erick akaba akina amafilime i Hollywood muri Leta ya Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Musenyeri Laurent Mbanda (iburyo) hamwe na Musenyeri Rwaje (Ibumoso) ucyuye igihe mu kuyobora Anglikani mu Rwanda.

BIMWE MU BYO UTARI UZI KURI MUSENYERI MBANDA

Musenyeri Laurent Mbanda avuga ko yakuriye mu buzima bubi ubwo we n’ababyeyi be bari mu buhungiro mu Burundi kubera amateka y’ivangura u Rwanda rwanyuzemo kuva mu mwaka wa 1959. Iyo Musenyeri Laurent Mbanda abara amateka ye, hari aho agaragaza ko yasabirizaga ibiryo, agacuruza itabi (ibunda) kugira ngo abashe kwibeshaho no kubeshaho umuryango we.

Icyakora ayo mateka ngo yamusigiye isomo ryo gukunda akazi ako ari ko kose kemewe n’amategeko y’igihugu, ibintu ahamagarira urubyiruko kumwigiraho. Musenyeri Mbanda yavuze ko yavukiye mu Rwanda, ahunga akiri muto. Mu kwiga kwe avuga ko ari umwe mu bigiye munsi y’igiti bitewe nuko nta mashuri yari ahari. Yavuze ko yakuriye mu buzima bubi, agacuruza itabi, ikigage ndetse agasabiriza ibiryo. Imana yaje kumuhindurira amateka. Kurikira Ikiganiro Musenyeri Dr Laurent Mbanda yagiranye n’umunyamakuru wa Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru.

Musenyeri Mbanda:Nitwa Lawurenti Mbanda, njye ndi umusaza, navutse ku itariki ya 25 ukwezi kwa cumi mu 1954, navukiye mu Rwanda, hanyuma mpunga nkiri muto, mpungana n’ababyeyi banjye, nkurira i Burundi mu nkambi z’impunzi; niga amashuri abanza n’ayisumbuye i Burundi, nageze mu mwaka wa Gatanu tukigira munsi y’igiti kubera ko nta mashuri twagiraga kandi nta makayi twabaga dufite.

Ndubatse, mfite umugore n’abana batatu, umwe ni Erick akina amafilime i Hollywood muri Califonia. Maze kugera mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ni njye wahahiraga urugo kuko data yabaga ari ku ishuri yigisha, ubwo ni nde wajyaga ku isoko? Ni jyewe kugeza ubwo mbonye ko ngomba gufasha umuryango kuko data nta mushara yari afite.

Kubw’ibyo rero, naracuruzaga ndi umwana, nkagira iminsi nasibye kubera ko nagiye mu isoko, nkagira iyo nza nkagira n’iyo nacagashije ishuri; hari ubwo saa sita zageraga nabona nta mwarimu uhari nkashyira nzira nkajya gucuruza. Abanzi rero nkiri mutoya hari n’abavugaga ngo ‘uriya nta cyo azimarira’ gusa hari n’abandi bavugaga ngo ‘nyamara uriya azitunga’.

Ibyo wacuruzaga ni ibiki muri ubwo buzima?

Musenyeri Mbanda:[Akubita agatwenge!] Hari ibyo ntavuga kubera ko ndi umusenyeri, ariko kandi sinabiguhisha, njye nacuruje itabi, urabyumva? Ibyo bitaga ibunda, ibunda yari ipaki yabagamo udupaki 25 tw’amasegereti, nacuruje amakaramu amwe bita ‘Bic’, nacuruje amakaye, mama yenganga ibigage nkafata ibigage nkabipakira ku igare rya papa nkajya kubicuruza, urabyumva?

Nacuruje ifu y’imyumbati nkayikura i Muyinga nkayizana iwacu aho twabaga, nacuruje inzagwa kuko iyo nazanaga ifu nasubiranagayo inzagwa! Ikintu cyose nabonaga gishobora kubyara amafaranga naragicuruzaga.
Ubwo bucuruzi wabumazemo igihe kingana gute?
Musenyeri Mbanda:Ngiye muri segonderi na bwo ntabwo naretse gucuruza kubera ko nagomba kubona amafaranga y’ishuri; nkagomba kuriha ishuri, nkagomba kwambara, ndetse byanashoboka ngahindukira nkagira n’agafaranga nohereza imuhira, naracuruzaga niba ngiye muri Tanzaniya nkazana amakayi, nkagurisha amakaramu ku barimu, nkagurisha amakayi…nkakora utuntu nk’utwo kugeza ndangije sogonderi.

Urangije amashuri yisumbuye ni iki cyakurikiyeho?

Musenyeri Mbanda: Ndangije segonderi ni bwo nagize igitekerezo cyo gukora ingendo nshakisha ubuzima ariko ntazi ko bizashoboka, natangiye njya muri Kenya (….) kuri njye nashakaga icyo ari cyo cyose nakora kugira ngo mbone icyo ndya, kugira ngo mbone icyo nambara, kugira ngo nitunge, nibinashoboka nishyire mu ishuri nibinashoboka mfashe n’umuryango; icyo ari cyo cyose nari niyemeje kugikora.
Ubuzima bwari buhagaze gute nyuma yo kurangiriza amashuri yisumbuye mu buhingiro?

Musenyeri Mbanda: Reka nguhe urugero, nigeze kujya ahantu mvuye mu ishuri njya kuri resitora numva nshonje, ndababwira nti ‘mungaburire’ bati ‘Jya kuzana amazi!’ bampa indobo ebyiri n’igiti nshyira ku rutugu; indobo imwe ku rutugu rumwe indi ku rundi, noneho ndagenda amazi ndayazana barangaburira, ndavuga nti ‘eeh! mbonye uburyo najya ndya!’ ubwo rero n’ejo nagomba kujya kuzana amazi kugira ngo bangaburire, n’ejo bundi ni uko! Kugeza ubwo bavuga bati ‘uyu muntu uwamuha ako [akazi] guhanagura ameza’ hanyuma na byo barabimpembera bimfasha muri urwo rugendo rwanjye.

Kujya muri Kenya mu 1974 ntabwo ari nk’uyu munsi ufata bus ukagenda! Nabaye i Nairobi mu buzima bugoye; kumwe ureba umuntu mu maso ukavuga ngo ‘uyu muntu hari ikintu yamarira’, ukamusaba akaguha ukarya ataguha ukamuvuma akagenda ariko ukavuga uti ‘uriya we nta cyo amariye, skyi nagende!’ [aseka], ariko ubu ndi musenyeri simvumana! Ubu mubonye namusabira umugisha.

Aho muri Kenya nta bourse nari mfite, nta muntu nari mpazi ni ukuvuga ngo narashakishije; niba ari ugufata coupe-coupe nkata ibyatsi, niba ari ugusatura inkwi ugafata ishoka ugakubita kigasaduka, niba ari ukoza imodoka…nabikoraga ntyo ariko kubw’imana ndarangiza[kwiga], ndangiza muri ubwo buryo!

https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images