Amakuru y’imyidagaduro

Mu ndirimbo Safi agiye gukora hazagaragaramo amashusho y’umunyamideri w’umunyamerika

1337 views 0

Umuhanzi Safi Madiba uri gukorana imbaraga mu nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Urban Boys, aratangaza ko agiye gukoresha umunyamideli wo muri Amerika mu mashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Rider Man.


Mu ndirimbo Safi agiye gukora hazagaragaramo amashusho y'umunyamideri w'umunyamerika

Kuva Safi yatandukana na Urban Boys, amaze gushyira hanze indirimbo 3 kandi zose zifite n’amashusho, harimo inshya yakoranye na Rayvanny wo muri Tanzaniya.

Mu Kiganiro Eachamps dukesha iyi nkuru yagiranye na Safi, Safi yatangaje ko hari indirimbo yitwa Nisamehe yakoranye n’umuraperi Rider Man, mu mashusho yayo hakaba hazagaragaramo umunyamideli ukomeye ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rio Golden.

Yagize ati: “ mfite indirimbo nshya ngiye gukorana na Rider Man yitwa ‘Nisamehe’ yo mu rurimi rw’igiswayi, amashusho tuzatangira kuyafata muri kinino cyumweru .”

Safi avuga ko atari atateganyaga gukora n’uyu munyamideli ko ahubwo ari we wisabiye ko yagaragara mu mashusho y’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda, maze abo bari kumwe bagahitamo ko ari we bakorana.

Yagize ati: “ yaje gutembera inaha, abantu bari bamufite abasaba ko bamuhuza n’abahanzi ko ashaka kujya mu mashusho y’indirimbo duhura gutyo”

Uyu munyamerika nta mafaranga azishyurwa kuko ari we washatse kujya muri aya mashusho, Safi akaba avuga ko byamushimishije gukorana nawe kuko byamweretse ko abantu bishimira ibyo akora, kandi ko ari iby’agaciro.

Yagize ati: “ byaranshimishije binyereka ko n’ibyo ndi gukora bari kubibona, bifuza ko nkomeza gukora ibintu byiza birushijeho, kuko urumva gukoresha umunyamideli wo muri Amerika ni ibintu by’agaciro kuri njye.”

Safi Madiba avuga ko iyi ndirimbo nimara gukorwa, uyu munyamideli azamufasha kumunyekanisha muri Amerika binyuze ku mbugankoranyambaga ze .

Rio Golden amaze iminsi mu Rwanda aho yagiye asura ibice nyaburanga bitandukanye, birimo pariki y’Ibirungu n’iy’Akagera.


Rio Golden yaje gusura u Rwanda, azahava agiye mu mashusho y’indirimbo ya Safi


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images