Utuntu n’utundi

Mu mafoto irebere isura y’imvururu zikomeje guhitana abantu, nyuma y’intsinzi ya Perezida Kenyatta mu matora ya 2017

959 views 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 nibwo Komisiyo y’ amatora yatangaje ibyavuye mu itora rya Perezida wa Repubulika ya Kenya ku wa Kabiri tariki 8 Kanama.


Mu mafoto irebere isura y'imvururu zikomeje guhitana abantu, nyuma y'intsinzi ya Perezida Kenyatta mu matora ya 2017

. Mu mafoto reba isura y’ imvururu zadutse nyuma yo gutangaza ko Perezida Kenyatta ari we watsinze amatora


Ubwo hatagazwaga amajwi y’ ibanze y’ ibyavuye muri iki gihugu hahise haduka imvuru z’ abashyigikiye umukandida w’ ihuriro ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ariwe Raila Odinga.

Kuva ku wa kabiri kugeza kuri uyu wa Gatandatu abantu batatu nibo bamaze kumenyekana ko baguye muri izi mvururu nyamara Leta ya Kenya n’ imiryango mpuzamahanga ntibasiba gusaba abaturage ba Kenya kurangwa n’ ituze.

Amafoto yafashe n’ umuntu uri muri Kenya kuri uyu wa Gatandatu agaragaza ibintu byahiriye imbere y’ umuturirwa n’ abantu benshi bakomeretse barimo kwitabwaho n’ abakozi ba Croix Rouge.

Komisiyo y’ amatora muri Kenya yatangaje ko Uhuru Kenyatta yatowe na 8,203,290 ni ukuvuga 54.27% mu gihe Raila Odinga umugwa mu ntege yatowe na 6,762,224 bahanye na 44,47%.

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images