Amakuru y’Imikino

Mu mafoto dore uko Areruya na bagenzi be bakiriwe i Kigali nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo

137 views 0

Nyuma y’uko umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye irushanwa mpuzamahanga La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon, yakiriwe mu byishimo bikomeye ubwo yari agarutse i Kigali.


Mu mafoto dore uko Areruya na bagenzi be bakiriwe i Kigali nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo

. Uko Areruya na bagenzi be bakiriwe i Kigali
. Abakinnyi b’amagare bageze i Kigali bakirwa mu cyubahiro cyinshi
. Umunyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018, ni bwo Areruya Joseph na bagenzi be basesekaye i Kigali maze bakirwa n’isinzi ry’abantu barimo abafana, incuti n’abavandimwe.

Areruya Joseph niwe munyarwanda wa mbere ukoze amateka yo kwegukana irushanwa La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa rikomeye cyane ku mugabane wa Afurika, aho yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 24.

Areruya Joseph bakunze kwita Kimasa avuga ko azatuza ari uko yegukanye “Tour de France” isiganwa ryo kuzenguruka u Bufaransa, rikaba riri mu marushanwa y’amagare akomeye cyane ku isi.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images