Mbigenze nte?

Mbigenze nte: Naciye inyuma umukunzi wanjye ntera inda undi mukobwa aba ari nawe tubana gusa kuva twabana ntajya yishima, akabariro wapi, mbese maze kunanirwa...

79 views 0

Umukunzi wacu yaratwandikiye yifuza ko abasomyi ba iwaculove bamugira inama.
Yagizea ati: "Muraho bavandimwe b’urubuga iwaculove, mbandikiye mbasaba inama.
Ndi umugabo w’ubatse ariko kujya kubaka byarangoye cyane. Nkiri umusore nari mfite umukunzi dukundana ndetse n’iwabo bose bari banzi ndetse nari narafashe n’irembo ariko nza kumuca inyuma ntera undi mukobwa inda.
Kubera ukuntu nkunda abana kwihangana byarananiye birangira murongoye ndetse nyuma yumwaka tubana dutegura ubukwe na mariage (...)


Mbigenze nte: Naciye inyuma umukunzi wanjye ntera inda undi mukobwa aba ari nawe tubana gusa kuva twabana ntajya yishima, akabariro wapi, mbese maze kunanirwa...

. Namuteye inda birangira tubanye, nkora byose ngo yishime ariko byaranze
. Umugore wanjye ntakozwa ibyo gutera akabariro


Umukunzi wacu yaratwandikiye yifuza ko abasomyi ba iwaculove bamugira inama.

Yagizea ati: "Muraho bavandimwe b’urubuga iwaculove, mbandikiye mbasaba inama.

Ndi umugabo w’ubatse ariko kujya kubaka byarangoye cyane. Nkiri umusore nari mfite umukunzi dukundana ndetse n’iwabo bose bari banzi ndetse nari narafashe n’irembo ariko nza kumuca inyuma ntera undi mukobwa inda.

Kubera ukuntu nkunda abana kwihangana byarananiye birangira murongoye ndetse nyuma yumwaka tubana dutegura ubukwe na mariage civil ndetse musubiza mu ishuri kuko atarangije secondaire , mfite na gahunda ko next year natsinda nzamushira muri kaminuza. Mbese ntako ntagize ngo mushimishe.

Ubwo wa wundi nafatiye irembo ndamureka ariko mureka atwite inda yanjye. ibibazo nfite nibi:

1. umugore wanjye kuva twabana ntajya yishima
2. ntabwo yisanzura murugo kuburyo arutwa numukozi wacu
3. ibyo gutera akabariro nukumuhata ntabwo aba abishaka
4. ahorana umushiha numunabi

NB: ntako ntagize ngo muganize ndetse mwereke urukundo ariko byaranze mbese ndunva maze kuruha, nana mureze kuri mukuru we wubatse agerageza kumugira inama ariko byaranze. bakunzi burubuga munfashe mungire inama. murakoze"

Ese wowe urumva uyu mugabo yakora iki ngo yubake kandi anezeranwe n’umugore we bose babeho bishimye?


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    Nihatar,ndumva,warahuy Nivyago,kimwe,gusa,noguhanura Zuramusohokana Keshi,umujan Muka,jarde,kamashurwe Ndetse,nakutwats Gatey,nez Mwongera,muja,kumaz Kuko,abakobwa,bamwebamw Bikundir Ikiror,ndets Uze,uranamufyinisha Cane Ivyo,nkubwiy Niwabigira,ukwez Atakirahinduk Inzira,yanyuma,nokubwir Uzocuza,uramusenger Kuk Urumva,nicaha,cakwitambits Imber,kugira,kigutandukany Nuwo,wari,wikunduy. Murakoz.

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images