Waruziko

Las Vegas: Hafunguwe akabari aho icyo kunywa gitangwa na Robot - VIDEO

417 views 0

Mu gihe tumenyereye ko mu kabari haba hari abashinzwe kwakira abakagana bakabaha icyo kunywa, i Las Vegas muri Leta zunze ubumwe za Amerika hafunguwe akabari gakoresha imashini zizwi nka Robot mu guha abakiriya icyo kunywa.


Las Vegas: Hafunguwe akabari aho icyo kunywa gitangwa na Robot - VIDEO

. Akabari kifashisha Robot mu gutanga ibyo kunywa
. Tipsy Robot Bar yazanye agashya ko guha abakiriya Cocktail yavanzwe na Robot
. I Las Vegas abakora mu kabari bagiye kuba abashomeri nyuma y’ikoreshwa rya Robot mu gutanga ibyo kunywa


Izi Robot zifite ubuhanga buhanitse aho zishobora gukorera abakiriya ibyo kunywa zifashishije ibamacupa agera mu 120 y’ibinyobwa bitandukanye.

Ibi binyobwa bivangavanze benshi bazi nka Cocktail, bikorwa hifashishijwe amacupa agera ku 120 aho umukiriya yihitiramo ubwoko bw’ibinyobwa yifuza ko biri bukoreshwe, maze iyi Robot ikabimuvangira neza ubundi ikusukira mu kirahuri.


Abatari bake bamaze kuyoboka Tipsy Robot Bar

Mu kwaka icyo kunywa(Order) hifashishwa imashini zizwi nka Touchscreen menu. Aka kabari kazanye agashya kakaba kitwa "Tipsy Robot Bar"

Reba hano Video


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images