Amakuru y’imyidagaduro

Ku munsi w’ejo bizaba ari ibicika mu gitaramo kizahuriza hamwe abahanzi Nyarwanda Gakondo muri Serena

301 views 0

Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Kanama 2017, ni bwo hazaba igitaramo cy’imbaturamugabo, cyiswe "Umurage nyawo, KAMALIZA Concert, kikazahuriza hamwe ibyamamare muri muzika nyarwanda, cyane cyane abamenyerewe mu njyana nyarwanda gakondo


Ku munsi w'ejo bizaba ari ibicika mu gitaramo kizahuriza hamwe abahanzi Nyarwanda Gakondo muri Serena

. Umurage nyawo, Kamaliza Concert


Iki gitaramo kizaba ku munsi w’ejo, kizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba [5pm], maze gihumuze ku isha ya saa tatu z’ijoro [pm]. Nk’uko rero byatangajwe, iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu njyana nyarwanda gakondo bagera ku munani, aribo:

  • Mariya Yohana
  • Nyiranyamibwa Souzanne
  • Masamba Intore
  • Muyango
  • Nelson
  • Angel na Pamela
  • Jules Sentore
  • Audia Intore

Nk’uko rero byagaragajwe, kwinjira ugataramana n’ibi byamamare ku munsi w’ejo muri Kigali Serena Hotel, bisaba amafaranga ibihumbi icumi by’amanyarwanda gusa [10.000Frw]. Muri iki gitaramo rero nk’uko intero yacyo ibigaragaza, kikaba kigamije gusigasira umuco nyarwanda gakondo binyuze mu ndirimbo, hanazirikanwa umubyeyi wamenyekanye cyane muri iyi njyna ari we KAMALIZA

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images