Utuntu n’utundi

Imana yategetse Papa Francis guhindura amwe mu mategeko 10 yayo, inamusaba kongeramo irindi rijyanye n’ubutinganyi

3815 views 0

Ni ikintu gitangaje kuri buri wese wakumva ko amategeko 10 Imana yahaye Mose wo muri Bibiliya, yapfa guhindurwa cyangwa se kuvongerwa na buri wese. Gusa, mu minsi mike ishize ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis ubwo yari muri Amerika y’Epfo, yavuze ko Imana yamutegetse guhindura amwe mu mategeko 10 yayo yahaye abayisiraheli ubwo bari ku musozi wa Sinayi.


Imana yategetse Papa Francis guhindura amwe mu mategeko 10 yayo, inamusaba kongeramo irindi rijyanye n'ubutinganyi

Aya mategeko ni ay’uko ikiremwamuntu gikwiriye kwitondera kugira ngo kitazagibwaho n’urubanza urwo ari rwo rwose. Papa Francis ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu mujyi wa Guayaquil yavuze ko uguhindura itegeko rya kane ngo abihera ku kuba ikiremwamuntu kitubahirizwa hirya no hino ku isi kandi ijambo ry’Imana risaba ko buri muntu yakubaha mugenzi we. Ubusanzwe iri tegeko ngo rihatira abana kumvira ababyeyi babo ariko ngo riziyongeraho ingingo itegeka mwene muntu kubahiriza uburenganzira bwa mugenzi we.

Papa Francis kandi avuga ko Imana yamusabye ko itegeko rya karindwi ribuza abantu badahuje ibitsina gusambana ryazavugurura rikongerwamo ukubuza abaryamana bahuje ibitsina kuko ngo iki ari icyaha kimaze kugera ku rwego ruri hejuru kandi Imana icyanga urunuka. Gusa yavuze ko itegeko rikumira abatinganyi rishobora kuzaba itegeko ryihariye muri aya mategeko maze aho gukomeza kuba 10 akagirwa 11.

Umuvugizi wa Leta ya Vatican Bwana Father Federico Lombard yatangaje ko aya mategeko arimo gushushanywa n’umuhanga w’umutariyani ku buryo mu minsi ya vuba bazaba bashyize hanze urutonde rushya ruvuguruye rw’amategeko y’Imana uko ari 11. Yasoje avuga ko aya mategeko bazayamurikira isi yose ku mugaragaro hifashishijwe ikoranabuhanga ryihutisha amashusho.

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook kanda hano, kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

Src. Ibyamamare.com

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    Ntabwo mwatera imbere mwandika inkuru nkizi zisebanya kandi zibinyoma. Burya mujye mwirinda kujyibwaho nurubanza nkuru.cyane cyane kubakozi bImana abo aribo bose mumadini babamo.

  2. Author

    Ubwo nubuhanuzi busohoye kdi nukwihandagaza gukomeye nimubo bene ibyo mumenye ko igihe cyogucungurwa kwa bera cyegereje.kdi ibyo byose byarahanuwe ntagisha cyirimo

  3. Author

    Ntabwo byaba ari igitangaza kuko Bibilia yavuze ko mu minsi ya nyuma hazaduka abigisha bigisha ibihuje n’irari ry’abantu.Ibi rero n’ubuhanuzi burimo gusohora.

  4. Author

    Bavuze ukuri koko lo uyu Pope ari we anti Christu, none arabigaragaje.

  5. Author

    Ibi ukuri kwavyo ni ukuhe bagabo, Ga uyu mwungeri wa Eklezia mwamuhaye amahoro akiyoborera mu mutuzo ko kiriziya itabuze ibiyigerageza?

    mwibuka ko yubakiye ku Ntumwa kandi ko ari Kristu ubwe wayishyizeho? Plz mujye mugerageza gutanga inkuru mufitye fact kandi Umwungeri mwiza mumuhe amahoro pe!

  6. Author

    Gushima ingemukomeje. Ugushita ikinyoma cubu Pp ahagaragara biboneka muri Daniel 7:25 ukobazaja biha ububanicubahiro.

  7. Author

    Gushima ingemukomeje. Ugushita ikinyoma cubu Pp ahagaragara biboneka muri Daniel 7:25 ukobazaja biha ububanicubahiro.

  8. Author

    Gushima ingemukomeje. Ugushita ikinyoma cubu Pp ahagaragara biboneka muri Daniel 7:25 ukobazaja biha ububanicubahiro.

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images