Utuntu n’utundi

Ifoto y’umunsi: Agashya umugore yakoreye umukobwa we w’inkumi ku munsi we w’amavuko, katunguye abatari bake!

3251 views 0

Ifoto igaragaza umugore n’umwana we batatangajwe amazina, bivugwako bakomoka mu gihugu cya Nigeria, ikomeje kuvugisha abayibonye bose, bitewe n’ibyo uyu mukobwa w’inkumi yakorerwaga na Nyina


Ifoto y'umunsi: Agashya umugore yakoreye umukobwa we w'inkumi ku munsi we w'amavuko, katunguye abatari bake!

. Umugore wo muri Nigeria yizihije isabukuru y’umukobwa we w’inkumi amushyira mu ibase aramwuhagira ndetse amugaburira muri bibero
. Umugore yakoreye umukobwa we w’inkumi agashya, amukorera ibitamenyerewe ku munsi we w’amavuko!


Nk’uko bisanzwe bimenyerewe haba mu Rwanda no hanze yarwo, abantu batari bake bizihiza umunsi [itariki n’ukwezi baba baravukiyeho] w’amavuko yabo, aho usanga iyo bitateguwe na nyiri ubwite, bikorwa n’inshuti ze mu buryo butunguranye [Surprise], bagatungura uwujuje imyaka runaka bamuririmbira uturirimbo tugendanye no kwizihiza uwo munsi w’amavuko akeshi bakanamumenaho amazi, mbese ugasanga ibintu byabaye umunezero gusa.

Ifoto ikomeje kubica bigacika rero hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza umukobwa w’inkumi wizihije isabukuru y’amavuko ye, maze mama we umubyara amukorera ibintu bidasanzwe, ubwo yamushyize mu ibase akamukarabya nk’ukarabya umwana w’agahinja, anamugaburira akoresheje Bebelo mu rwego rwo kwiyibutsa no kumwibutsa ubuto [ubuhinja] bwe, bibukiranya ibyo yamukoreraga akivuka.

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images