Inkuru z’urukundo

Ibintu 3 byafasha umugabo gutuma umugore we yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose abishakiye - IGICE CYA II

3962 views 0

Mu nkuru iheruka twabagejejeho ibintu byoroshye umugabo agamba gukora kugirango ategure umugore we mu gikorwa cyo gutera akabariro. Kuri uyu munsi iwaculove irakugezaho igice cya II cy’iyi nkuru.


Ibintu 3 byafasha umugabo gutuma umugore we yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose abishakiye - IGICE CYA II

. Dore uko umugabo yatuma umugore uwo ari we wese yifuza ko batera akabariro
. Ibyo umugabo yakora mu gihe cyo gutegura umugore we mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina
. Umugabo agomba guteguza umugore we ko bari butere akabariro mbere y’igihe


Mu gihe wifuza gutera akabariro n’umugore wawe kandi bikagenda neza menya iyi ntambwe ya II ugomba gutera:

2. Guteguza

Mu gice cya mbere twavuga ko umugabo agomba gutegura umugore we, amubwira utugambo twiza, yiyitaho ku buryo bw’isuku ndetse no kugerageza kwitera utuntu duhumura, kumukorakora mu kiganza, ku ijosi se ..., kuba wamuhobera umwanya munini...

Ubu noneho tugiye kuvuga ku guteza umugore ko muri butere akabariro.

Ubusanzwe abagore bakunda gutegereza ndetse kubona ibintu bibatunguye(Suprise). Ni yo mpamvu uku guteguza kugomba gukorwa mu bwenge ukabikora mu buryo nta kintu kigaragaza imibonano mpuzabitsina kirimo.


Mutungure: Gutungura mvuga hano si ukugira gutya ngo umwereke mu kirere handitse ngo: "Ndagukunda". Mutungure mu buryo bworoheje kandi busanzwe. Mubwire uti: "Uyu munsi ngufitiye agashya kandi nturi bukamenye nonaha ndaza kukwereka". Ibi bituma yirirwa yibaza akantu uri bumuhe cyangwa uri bumukorere bityo akirwa umunsi wose agutekerezaho.

Igihe kigeze rero ushobora nko kumukorera "Massage", Gusasa icyumba no gucana za bougies zikoze ishusho y’umutima, ushobora se kumugurira impano wenda y’utwenda tw’imbere dufite ibara akunda... Ushobora ndetse uwo munsi guhindura uburyo mwajya muteramo akabariro ugakoresha uburyo bushyashya ibi na byo ni uburyo bwo kumutungura.

Ibi nubikora muri ubu buryo nta kabuza bizamushimisha kandi yumve umugeze ku mutima bitume mutera akabariro neza kandi muryoherwe kurushaho.


Guhagarara cyangwa gufata akaruhuko: Niba urimo ukora ikintu akunda nko kuba uri kumusoma cyangwa se urimo umukorakora ahantu akunda, bihagarike akanya gato maze ukore ibindi hanyuma nyuma y’akanya wongere ugaruke kuri cya kintu akunda. Ibi na byo biri mu buryo bwo kumuteguza.

Ubusanzwe abagore bakunda kubona ikintu bakunda ukijyanye ariko ukaza kukibagarurira.


Tuma agukumbura: N’uramuka utumye agukumbura urugero nk’igihe wagiye mu rugendo, igihe uri ku kazi cyangwa ahandi, bizakorohera cyane kumwinjiza mu gikorwa cyo gutera akabariro. Ibi kandi bituma igihe cyose mutari kumwe aba agutekereza.
Ibi bisa nk’ibigoyeho gato gusa ugomba kumenya uko umugore wawe ateye, ibyo akunda n’ibindi maze ukaba wabimuha cyangwa se ukabimukorera umutunguye. Niba akunda gusomana, gerageza mu gihe utashye ukigera mu rugo ubanze umusome umwiyegereje, ibi bituma igihe cyose ugiye gutaha ahita atekereza uburyo ujya umusoma iyo utashye.

Buri we se yagira ibyo abona yakorera umugore we ku buryo bituma igihe batari kumwe umugore we amutekerezaho yibaza igihe azagarukira.

Ibintu 3 byafasha umugabo gutuma umugore we yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose abishakiye - IGICE CYA I

Nongeye kubashimira kubana natwe mbararikira gukurikirana iwaculove.com buri munsi kugirango mudacikwa n’ibyiza tubagezaho. Ntuzacikwe n’igice kizakurikiraho.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images