Inkuru z’urukundo

Ibintu 3 byafasha umugabo gutuma umugore we yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose abishakiye - IGICE CYA I

6056 views 0

Kugirango umugabo ashake gukora imibonano mpuzabitsina ni ikintu cyoroshye cyane mu gihe ku mugore bisaba ibintu byinshi gusa igihe uzi aya mabanga bikaba bihita biba ibintu byoroshye.


Ibintu 3 byafasha umugabo gutuma umugore we yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose abishakiye - IGICE CYA I

. Dore uko umugabo yatuma umugore uwo ari we wese yifuza ko batera akabariro
. Ibyo umugabo yakora mu gihe cyo gutegura umugore we mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina


Muri kamere y’abagabo iyo babonye umugore bishimiye cyane icyo bahita batekereza ni uburyo byaba bimeze baramutse bakoranye imibonano nabo.

Ku bagore biratandukanye kuko bo iyo babonye umugabo bishimira bahita batangira kumwitaho ndetse bagashaka kumenya byinshi kuri we. Ibi ahanini biterwa n’uko abagore ari bo bagomba kubyara no kurera abana bityo bakaba baba bashaka kumenya umugabo neza kugirango bizere ko ari umugabo ushobora kubitaho no kubarwanirira igihe byaba bibaye ngombwa mbere y’uko baryamana.

Ni yo mpamvu kugirango utume umugore yifuza gutera akabariro bisaba ko ubanza ugakora ku by’iyumvo bye ku buryo koko abanza akakwiyumvamo.

Tugereranije umugabo wamugereranya na buto yatsa amatara aho uba ukeneye gukanda rimwe kugirango watse no gukanda rimwe kugirango uzimye n’aho umugore ukamugereranya na buto yongera umuriro muri radio. Ukeneye gukaraga inshuro zirenze imwe kugirango wumve volume yiyongereye.

Kugirango rero umugore wawe abashe kumva ashamadukiye imibonano mpuzabitsina ndetse yifuze ko mwayikora bisaba ko umutegura mbere y’uko mwinjira muri iki gikorwa. Dore uko wabigenza:

1. Ibyumvisho(Sense)

Bavuga ko ibyumvisho by’umugore ari yo nzira yakugeza ku mutima we.


Koresha ijwi ryawe: Mu gihe umutegura gerageza kumubwira amagambo meza cyangwa se umusobanurire ibyo ugiye gukora ndetse n’uko wumva bikumereye. Urugero: Mubwire uti ngiye kugusoma, cyangwa se igihe umaze kumusoma umubwire uti kugusoma biryoshye nk’ubuki. Ushobora kumubwira se uti: Nshobora kugusoma amasaha n’amasaha.

Ibi byose ni ingirakamaro ugomba kwibuka ko abagore bakunda ibisobanuro byinshi.


Impumuro: Abagore bakunda impumuro nziza ni yo mpamvu ukwiye kwisukura neza mbere y’uko utangira kumutegura ubundi ukisiga amavuta ahumura neza cyangwa umubavu ubundi ukamwegera gahoro gahoro. Ushobora kandi kumuturuka inyuma ukamufata munda ukihumuriza ku ihosi rye maze ukamubwira uburyo ahumura neza. Abagore bose bakunda guhumura neza bikaba akarusho igihe hari ubimubwiye kuko aba yumva yatsinze igitego.


Gukorakoranaho: Gukorakoranaho ibyo benshi bita caresses, gusomana, gushimana mwifashishije inzara ziciye neza ibi ni ibintu bigomba kubanziriza igikorwa nyirizinza.

Ibintu 3 byafasha umugabo gutuma umugore we yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose abishakiye - IGICE CYA II

Komeza ubane natwe utazacikwa n’igice kizakurikiraho.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    Muraho nimumbwire banyaza nyuma yokurangiza kumugabo cg in mbere

  2. Author

    Ubayeho nabi pee

  3. Author

    MUNGIRE INAMA JYEWE FITE UMUGORE KANDI PE NUNVA MUKUNZE PE KANDI NUVA NTAMUCA INYUMA KANDI NKUNDA IGITUBA ARIKO WE NTACYO BIBA BIMUBWIYE MUNGIRINAMA TUBYARANYE4 mureke DUKOMEZANYE MUNGIRINAMA

  4. Author

    MUNGIRE INAMA JYEWE FITE UMUGORE KANDI PE NUNVA MUKUNZE PE KANDI NUVA NTAMUCA INYUMA KANDI NKUNDA IGITUBA ARIKO WE NTACYO BIBA BIMUBWIYE MUNGIRINAMA TUBYARANYE4 mureke DUKOMEZANYE MUNGIRINAMA

  5. Author

    mwubaka ingo zabanu imana ige ibahemba nge nabuze umukunzi mundagire namb 0727791640

  6. Author

    MURAKOZE KUDUHA BISHASHA

  7. Author

    Mukomeze mutugezeho izo nkuru zanyu turazikunda kdi turabemera

  8. Author

    Mukomeze Turinyuma Yanyu Muratwubaka Mubitekerezo

  9. Author

    mukoze kuduha ibitekerezo turinyuma yanyu

  10. Author

    Vyiza Can Mubandany Mudufasha Ham Imibavu Nibiki? Mwonsigurira Murakoze

0 | 10

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images