Ubuzima bw’imyororokere

Ibi ni bimwe mu biribwa by’ingenzi byagufasha kuryoherwa no kubasha gutera akabariro ukanyurwa

9123 views 0

Burya kwirinda biruta kwivuza. Irebere ibintu bitandukanye ushobora kurya bikakongerea amahirwe yo gutera akabariro ari nako bikurinda ibibazo byatuma ujya kubonana na muganga


Ibi ni bimwe mu biribwa by'ingenzi byagufasha kuryoherwa no kubasha gutera akabariro ukanyurwa

. Nakora iki ngo nongere amasohoro
. Ibiribwa byongera amasohoro


Mu mvugo ya gihanga n’indwo yuzuye, turavuga ngo “Kurya urubuto rwa buri munsi ni ukwirinda kubonana na muganga” Niyo mpamvu kuri iyi nshuro twabazaniye imirire ishobora kubafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

1. Inyama y’iroti

Inyama y’iroti burya iza ku mwanya wa mbere mu ikorwa ry’amasohoro ari naho akenshi uzasanga abaganga bategeka abagabo bahuye n’ikibazo cy’ibira ry’amasohoro ngo bajye birira inyama y’iroti. Kurya inyama y’iroti rero bifasha amaraso gutembera neza, bikaringaniza ubushyuhe ku rwego rw’imyanya myibarukiro ku mugabo ku kigero cyiza. Nibyiza kurya inyama y’iroti rero kuko bizagufasha mu gihe cyo gutera akabariro aho bifasha igitsina gufata umurego, kumva umerewe neza no kunyurwa n’iki gikorwa.

2. Tungurusumu

Tungurusumu ikunze gukoreshwa mu rwego rwo kuvura no kwirinda indwara nyinshi zitandukanye. Abahanga mu by’ubumenyi bujyanye n’imyororokere, basanze burya tungurusumu igira akamaro gakomeye mu ikorwa ry’amasohoro. Binyuze mu bushobozi buhambaye iba ifite ibyitwa allicin na organosulfur byorohereza itembera ry’amaraso mu bice by’imyanya myibarukiro, bigatuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

3. Ibirungo byo mu bwoko bwa tangawizi

Nyuma y’ikoreshwa ry’ibi birungo n’abagabo bo ku mugabane wa Asia, ubushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi bwakorewe muri kaminuza yo mumajyepfo ya Illinois, bwasanze bifasha mu ikorwa ry’amasohoro. Ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri ibi birungo bubinyujije mu kinyamakuru Journal of Urology bwasanze 60% by’abagabo bavuwe hakoreshejwe ibi birungo nyuma y’ibyumweru 16, byabafashije kongera umurego w’igitsina cyabo.

4. Inzuzi

Inzuzi rero dusanzwe tuzi ko zikomoka ku bihaza, zikungahaye ku musemburo witwa phytosterols, ufasha cyane ku rwego rwa prostate na testosterone bishinzwe ikorwa ry’amasohoro. Izi mbuto kandi ngo zigira akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu aho twavuga nko korohereza itembera ry’amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.

5. Umuneke

Umuneke burya ni urubuto rukunzwe gukoresha n’abantu benshi nyuma yo gufata amafunguro. Ariko n’ubwo bimeze bityo hari ababikora kuko uba ubaryoheye, abandi bakumvako bibafitiye akamaro nyamara batanagasobanukiwe. Umuneke rero ukaba ugira akamaro gakomeye mu ikorwa no kongera amasohoro y’abagabo. Si ibyo gusa kandi kuko unafasha cyane mu gihe cy’imibonano kuko wifitemo vitamin B iri mu bituma igitsina cy’umugabo gifata umurego.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye


Ibitekerezo

  1. Author

    har ivy tudatahur (sinz ko ari ururimi)tutamenya ningen babifat:umuneke inzuz.Biteguy vyonyene?

  2. Author

    Murakoze kubwinama mutugira ESE nikuki umukibwa ajya mumihangi akaribwa munda kd imihango igatinda gukama ESE Niki yakora kugirango ataribwa munda mugihe cyimihango

  3. Author

    Murakoze kubwinama mutugira ESE nikuki umukibwa ajya mumihangi akaribwa munda kd imihango igatinda gukama ESE Niki yakora kugirango ataribwa munda mugihe cyimihango

  4. Author

    mwarakoze kudutecyerezaho nkurubyiruko biradufa cyane

  5. Author

    Muzatubwire nibyabagore mwavuze I by,abagabo gusa

  6. Author

    murakoze kurizo nkuru.

  7. Author

    murakoze cane ku nkuru zanyu, mukomeze mudutohoreza n’izindi

  8. Author

    Murakoze Cyane Ku Nyigisho Muduha None Umugore Nawe Mugihe Bikunze Kumugora Mugihe C imibonano Wewe Yofungura Iki?

  9. Author

    Andika igitekerezo cyawe hano Nukur Turabashimiye Kumpanuro Nubumenyi Muduha Banda Kutubwira Ok Ijr Ryz

  10. Author

    Turakenguruts Izonyigisho Zanyu Komeza Mukora Ubundi Bushakashatsi Amagara Yacu Arusheho Kuba Meza

0 | 10

Tera inkunga ubwanditsi bwacu utanga igitekerezo

Who are you?
Your post

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images