Amakuru y’imyidagaduro

Harmonizer yatangaje ko inzu ye yuzuye imutwaye amafaranga atagira ingano

884 views 0

Harmonizer umwe mu basore bakorera umuziki mu gihugu cya Tanzaniya byumwihariko mu nzu itunganya umuziki ya WCB, iyi ikaba ari inzu iyobowe n’umugabo Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku nzu ye yiyujurije atangaza ko yamutwaye akayabo.


Harmonizer yatangaje ko inzu ye yuzuye imutwaye amafaranga atagira ingano

.Harmonizer yiyujurije inzu
.Umuziki wamufashije kubaka inzu y’agatangaza


Harmonizer wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Aiyola, Bado, Happy Birth Day” n’izindi yagatangaje byinshi ku nzu ye y’amagorofa abiri yiyujurije. Anavuga ko byose abikesha umuziki n’ubwo hari ahandi amafaranga yo kubaka iriya nzu yagiye aturuka.
Uyu musore aganira n’itangazamakuru yirize gutangaza ingano nyayo y’amafaranga yatanze kuri iriya nzu ye kugeza yuzuye ariko avuga ko yamutwaye amafaranga atari make.

Yagize ati”Nyuma y’igorofa rya mbere n’irya kabiri ryiyongereyeho, buhoro buhoro twarikokoye t,wabona 200 tugashyira ni uko.Si byiza kuvuga ngo yatwaye amafaranga angana gutya gusa yuzuye imaze gutwara amafaranga menshi.”

Iyi niyo nzu ya Harmonizer yamutwaye amafaranga nawe atazi umubare

Kuva yatangira gukorera umuziki mu nzu ya muzika ya WCB, Harmonizer yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mubakunda umuziki wo muri Tanzaniya n’uwo muri aka karere k’ibiyaga bigari abifashijwemo n’ indirimbo ze zitandukanye zirimo n’izo yakoranye na Diamond muri izo twavuga nka “Bado”

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images