Amakuru y’imyidagaduro

Diamond waje mu Rwanda atari kumwe na Zari yaba yarizaniye ikizungerezi cyo kumumara irungu - AMAFOTO

3240 views 0

Diamond Platinumz yari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aho yari yaje mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no kurambagiza inzu yagura mu Rwanda. Gusa hari amakuru ko yaba yaranahahuriye n’ikizungerezi bivugwa ko bacuditse muri iyi minsi ari cyo Tunda Sebastian.


 Diamond waje mu Rwanda atari kumwe na Zari yaba yarizaniye ikizungerezi cyo kumumara irungu - AMAFOTO

. Diamond Platinumz uheruka mu Rwanda yahahuriye mu ibanga n’ikizungerezi Tunda bacuditse muri iyi minsi
. Tunda Sebastian yaje mu Rwanda kuhahurira na Diamond Platinumz
. Ikizungerezi bivugwa ko kenda gusenyera Zari cyahuriye mu Rwanda na Diamond mu ibanga


Nyuma y’uko Diamond aje mu Rwanda atari kumwe na Zari ndetse akaza no guhamiriza imbere y’abanyamakuru ko abibeshya ko afite umugore atari byo ahubwo Zari ari umukunzi we, ibyatunguye abatari bake dore ko Diamond na Zari bamaze kubyarana 2 kose aho bibarutse umukobwa n’umuhungu, hagaragaye amakuru y’uko yaba yaraherekejwe mu ibanga n’uwitwa Tunda Sebastian bivugwa ko bawubanye neza muri iki gihe.

Ibyo bimenyetso ni amafoto aba bombi bashyize ku nkuta zabo za Instagram aho basaga n’abasubizanya umwe agira ati: "Rwanda duhure mu kanya gato". Maze undi nawe agasubiza ati: "Rwanda! ndihano mukundwa"

Ibi bibaye mu gihe hamaze iminsi uruntu runtu mu mubano ya Diamond na Zari cyane cyane nyuma y’uko Diamond abyaranye na Mobetto Hamisa mu mwaka ushize uyu mugore akaba asigaye ahora ahangaye na Zari ku mbuga nkoranyambaga.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images