Amakuru y’imyidagaduro

Diamond Platinumz uteganya kugura inzu i Kigali yasesekaye mu Rwanda - AMAFOTO

1221 views 0

Diamond umwe mu bahanzi bafite izina riremereye muri muzika ya Afurika yageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatanu. Ni nyuma y’iminsi micye atangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse ko mu mpera z’iki cyumweru azaba ari i Kigali.


Diamond Platinumz uteganya kugura inzu i Kigali yasesekaye mu Rwanda - AMAFOTO

. Diamond Platinumz yasesekaye I Kigali
. Diamond Platinumz arateganya kugura inzu I Kigali
. Diamond yasangiye ubunyobwa(Diamond karanga) n’abanyakigali


Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz mu muziki, aje i Kigali nyuma y’iminsi micye atangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse anasaba inshuti ze zituye i Kigali kumurangira inzu yagura. Nyuma yaje gutangaza ko yifuza kurangiriza iki cyumweru mu mujyi wa Kigali aho yahamagariraga abakunzi be kuza kubana nawe bakifotoza ndetse bakanasabana. 
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo Diamond Platnumz yageze i Kigali, gusa ntiyigeze asobanurira itangazamakuru iby’urugendo rwe i Kigali dore ko yahise ajyanwa kuri Hotel kuruhukaho gato mbere yuko bimwe mu bikorwa aje gukora bitangira. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege abamuzanye ntabwo bemereye abanyamakuru kumuvugisha ariko kandi ikizwi ni uko uyu mugabo aje mu gitaramo kiri bubere muri Convention Center kuri uyu wa Gatanu.
Usibye iki gitaramo ariko kitigeze cyamamazwa, Diamond uri kwamamaza ubunyobwa bwe bwa Diamond Karanga dore ko yaje bakaba ari bwo bamwakiriza, agombva gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation kimwe n’ibindi bikorwa afite mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018.

Dore uko byari byifashe


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images