Amakuru y’Imikino

Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo hanatangazwa icyamuteye kwirebera muri telefone ubwo yakomerekeraga mu mukino wabahuje na Deportivo

1015 views 0

Nyuma y’uko Cristiano Ronaldo akomerekeye mu mukino wahuje Real Madrid na Deportivo La Coruna benshi bibazaga niba nta ngaruka bizagira ku mikino iri imbere, gusa Zidane yatangaje ko uyu musore yagarutse mu myitozo kandi nta kibazo afite.


Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo hanatangazwa icyamuteye kwirebera muri telefone ubwo yakomerekeraga mu mukino wabahuje na Deportivo

. Impamvu yateye Cristiano Ronaldo gutira no kwirebera muri telefoni ku mukino wa Deportivo yamenyekanye
. Nyuma yo gukomereka bikabije Cristiano Ronaldo ameze neza
. Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo
. Umutoza Zinedine Zidane yahishuye impamvu Ronaldo yirebeye muri telofoni


Ikipe ya Real Madrid iheruka guhura na Deportivo muri iyi weekend ishize, umukino warangiye Real Madrid iwutsinzemo ibitego 7-1, umukino kandi waranzwe n’ibihe bitari byoroshye, cyane cyane kuri rutahizamu wa Real Marid Cristiano Ronaldo wagize ikibazo cyo gukomereka bikabije ahagana kujisho nyuma yo kugongana n’umukinyi wa Deportivo Fabian Schar.

Nyuma yo gukomereka hagati mu mukino, Cristiano Ronaldo yahise yihutira kwireba muri Camera ya telefoni, ibintu byahise byibazwaho n’abantu benshi, by’umwihariko abakunzi ba ruhago.

Zinedine Zidane asobanura icyateye uyu musore kwihutira kwireba yagize ati: "Cristiano yasabye telefoni kugirango arebe niba yakomeza gukina cyangwa se niba yabireka. Yari akeneye kumenya niba yakomeretse bikabije cyangwa niba bitari bikabije. Ndavuga neza neza ibyo yatwibwiriye murwambariro nyuma y’umukino. Ntanakimwe nahinduyemo."

Zidane kandi yavuze ko nyuma yo gupfuka uyu musore yahise agaruka mu myitozo kandi nta kibazo afite anongeraho ko byaberetse uburyo Cristiano afite ishyaka ryo gukina no gutanga umusaruro mwiza.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images