Charly na Nina

Charly na Nina



Biography


Charlotte Rulinda ariwe Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza ari we Nina ni abakobwa babiri bihurije hamwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 aho bari basanzwe bafasha abahanzi baririmba mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar.

Kwinjira muri muzika kwabo bavuga ko ahanini byaturutse ku ishyari ryiza batewe na bagenzi babo bafashaga abahanzi, nyamara bakaza kwisuganya bakaba abahanzi bakomeye, ndetse hakiyongeraho n’uburyo muri muzika nyarwanda hari umubare mucye w’abakobwa, Charly na Nina bakaba ari abahanzi b’abahanga biyemeje kuziba icyo cyuho ndetse no kugeza ibihangano byabo ku isoko mpuzamahanga.

Kuri ubu hakaba ntawatinya ko inzozi zabo barimo kuzigeraho kuko bafite indirimbo zikunzwe ndetse zatumye bamenyekana cyane nka: indoro, agatege ndetse na Mfata zirimo kubica bigacika


Tunga Website udahenzwe!

Tugufasha kubaka Website igezweho, igaragara neza kuri telefoni ndetse na mudasobwa, iboneka ku buryo bwihuse mu mbuga zifashishwa mu gushakisha amakuru nka google.com n'ibindi byiza guhera ku mafaranga ibihumbi 50 gusa.

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images