Amakuru y’Imikino

CHAN 2018: Biguma bigeze ku murwa. Ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe ku munota wa nyuma w’umukino

171 views 0

Mu gihe byari byitezwe ko Amavubi ashobora gutsinda Libya maze akinjira muri 1/4 cy’imikino ya CHAN, ibi ntibyashobotse kuko yamaze gusezerwa.


CHAN 2018: Biguma bigeze ku murwa. Ikipe y'igihugu Amavubi yasezerewe ku munota wa nyuma w'umukino

. Amavubi yasezerewe muri CHAN 2018 atsinzwe na Libya 1-0
. Nigeria yatsinze Guinea Equatorial 3-1
. CHAN 2018: Ikipe y’igihugu amavubi ntiyabashije kurenga amatsinda


Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri taliki ya 23 Mutarama 2018 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yacakiranaga n’ikipe y’igihugu cya Libya aho Amavubi yari afite amahirwe menshi yo gukomeza kurusha Libya dore ko yasabwaga kunganya gusa.

Mu gihe amavubi yasaga n’amaze kwizera intsinzi dore ko uyu mukino wamaze iminota 89 yose nta gitego kibonetse, umukinnyi wa Libya, Elmutasem Abushnaf, yaje guhindura umukino ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 90.

Iki gitego cyabonetse mu gihe kibi cyane ku ikipe y’Amavubi dore ko iminota isanzwe y’umukino yari irangiye nticyabashije kwishyurwa kugeza umukino urangiye maze Urugendo rw’Amavubi muri CHAN 2018 rurangira rutyo.

Ku rundi ruhande Nigeria yakinaga na Guinea Equatorial yabashije kuyitsinda ibitego 3-1 bityo muri iri tsinda hakaba hazakomeza Nigeria ndetse na Libya.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images