Amakuru y’Imikino

Bogota Labama wamenyekanye muri Rayon Sport ndetse n’amavubi yamaze gusinya muri Musanze FC

121 views 0

Bogota Labama ukinira ikipe ya Uganda Revenu Authority yo muri Uganda yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Musanze FC. Uyu mukinnyi yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda harimo Rayon Sport ndetse na APR FC.


Bogota Labama wamenyekanye muri Rayon Sport ndetse n'amavubi yamaze gusinya muri Musanze FC

. Kamana Bogota Labama yasinye muri Musanze FC
. Nyuma yo gukina umukino wa gicuti wahuje Musanze FC na Kiyovu Sport Bokota yahawe amasezerano


Ku munsi w’ejo ni bwo Bogota Labama yasinye amasezerano muri Musanze FC akaba yahise anatangaza ko yiteguye gukinira iyi kipe.

Bogota kandi mbere y’uko asinya amasezerano yari yagaragaye mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu taliki ya 19 Mutarama 2018 wahuje Musanze FC na Kiyovu sport bikarangira Musanze FC itsinze Kiyovu Sport 1-0 aho bivugwa ko uko yitwaye na byo byamwongereye amahirwe yo guhabwa amasezerano muri iyi kipe.


Bogota Labama yakiniye amavubi igihe kitari gito aho yabashije kuyatsindira ibitego 13 byose

Bokota ageze muri iyi kipe nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uyivugwamo aho umutoza Habimana Sosthene yashwanye n’abakinnyi bakomeye b’iyi kipe barimo uwahoze ari kapiteni wayo Peter Otema.


Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Kora Like kuri page yacu ya Facebook ari yo iwaculovecom: Kuyigeraho Kanda hano: https://web.facebook.com/iwaculovecom/

Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images