Utuntu n’utundi

Biratangaje! Imiterere y’intoki ze ikomeje gutuma bamwita idayimoni

980 views 0

Umusore wo mu gihugu cy’u Buhinde mu ntara ya Uttar Pradeshe akomeje gutera ubwo abatari bake, mu gihe abandi bakomeje gutangarira imiterere y’intoki ze zakuze mu buryo budasanzwe.


Biratangaje! Imiterere y'intoki ze ikomeje gutuma bamwita idayimoni

.Imiterere y’intoki ze ikomeje kuushyira mu mazi abira
.Kuba ateye mu buryo budasanzwe byamubujije amahirwe yo kwiga
.Afite icyizere cyo kuzakira n’ubwo abaturanyi be bavuga ko yavumwe


Ku myaka 12 y’amavuko, Tarik akomeje gutereranwa n’abaturage b’aho avuka bamuziza uko aremye, kuko uyu mwana afite intoki zipima cm 30. Ibi byatumye abarimu banga ku mwakira ku ishuri kuko ngo yari gutera ubwoba abandi bana, n’aho abaturage b’aho atuye bo bamwita idayimoni abandi nabo bakavuga ko yavumwe.

Uyu mwana yabuze uburyo bwo kwivuza iyi ndwara bivugwa ko idakira, dore ko hashize ihige Se yitabye Imana, abandi bagize umuryango we bakaba badafite ubushobozi bwo kumuvuza.

Tarik kuri ubu ubana na nyirarume yatangaje ko afite icyizere ko azakira iyi ndwara ye idashobora gutuma hari ikintu na kimwe akora bitewe n’imiterere y’intoki ze.

Yagize ati”Ndashaka gukira iyi ndwara, ndashaka kumera nk’abandi bana bajya ku ishuri kandi ngakina nk’abandi bana. Mfite icyizere ko nzakira.

Tarik nta kintu na kimwe abasha gukora yaba kurya, gukaraba n’inindi abifashwamo na Hargyan nyirarume babana.
Amafoto atandukanye agaragaraza imiterere idasanzwe y’intoki za Tarik:




Sangiza iyi nkuru inshuti zawe kandi utange ibitekerezo maze dufatanye kugwiza ubumenyi ndetse tunasobanukirwa urukundo turusheho kubaho twishimanye n'abo dukunda. Umusanzu wawe ni inkunga ikomeye

Layout Style
  • Boxed
  • Wide
Template Style
  • Light
  • Dark
Sticky Header
  • Enable
  • Disable
Template Color
Background Images